UMUKOZI WO MU RUGO yabyaraga ABANA akabita amazina y'Abana Banjye😭 URUGO NARUSOHOTSEMO ARWINJIRAMO💔

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 27 янв 2025

Комментарии • 514

  • @janvieremusabirema3121
    @janvieremusabirema3121 6 месяцев назад +18

    Wa Mubyeyi we, iyi nkuru irakomeye kdi irababaje cyane!
    ufite umutima wihangana pe!
    iyi nkuru irakora ku mutima kdi ibi bintu bibaho cyane ndakumva maama.
    Nyagasani ajye aha imbaraga n'umugisha ababyeyi.
    Komera😭

  • @mukeshimanalouise-b1f
    @mukeshimanalouise-b1f 7 месяцев назад +57

    Mureke kumutera amabuye mungo habamo byinshi mureke avuge agahinda gashire pee! Buriya kuba abizanye Hano ku mihanda siwe nigikomere afite

    • @Ndurugero3114
      @Ndurugero3114 6 месяцев назад +2

      Buriya nuko turikumva uruhande rumwe, wasanga umugabo nawe yavuga ibye ukumva nibyo

    • @igihozoleah3583
      @igihozoleah3583 6 месяцев назад +2

      Rata mungo harimo byinshiiiiiiiii buri wese avuga ibye ukikanga

    • @rocktower7412
      @rocktower7412 6 месяцев назад +1

      ​@@Ndurugero3114umugabo we azi kwigaragaza neza imbere yabantu yagera mu rwe akaba ikozi yibibi. Aje Kuri camera nawe yatubeshya !!! Kugirango ateshe agaciro uyu mudamu !

  • @mugishaangero4670
    @mugishaangero4670 6 месяцев назад +12

    Babyeyi tujye tumenyubwenge.yagukuye mukazi kawe ,agurishibyawe none usigaye wandagaye sinkusetse ark waribeshye cyane pe kdi wariwarabonye ko adashobotse.nobonandimahirwe uzajye ugiramakenga

    • @NiwemutoniDiane-pz4xy
      @NiwemutoniDiane-pz4xy 6 месяцев назад +1

      Yooo mbega umu Mama we wajyira ngo ni njyewe neza ,komera komera urere abana komera dufite lmana

  • @whistleblower94
    @whistleblower94 2 месяца назад +2

    Abantu bakora imisatsi cg bagashyiraho imitako (bijoux - jewels) ntukabatindeho Plaisir. Jyubaganiriza twumve ubutumwa bafite cg ubuhamya bwabo, naho kubagira inama yo guhindura ujye ubyihorera batazakwikoma. Gusa ndabizi ko ubikora mu rukundo

  • @connectwithjo
    @connectwithjo 7 месяцев назад +52

    Hoya plaisir. Wimubwira ibyimisatsi. Ufite look ukunda nawe akagira ibyo akunda. We are different remember

    • @christineumuziranenge3118
      @christineumuziranenge3118 7 месяцев назад +3

      Kubimubwira ntacyo bitwaye nawe agomba kwihitiramo kumwumvira cg gukomeza gahunda ze za teinture .....

    • @Gooza-cy1pb
      @Gooza-cy1pb 6 месяцев назад +2

      Umuntu akora ibyo akunda ntanikibazo

    • @uwajaja123
      @uwajaja123 6 месяцев назад +2

      @@christineumuziranenge3118none se utekereza ko yabihisemo atabitekereje ho! That’s a bullshit

    • @christineumuziranenge3118
      @christineumuziranenge3118 6 месяцев назад +1

      @@uwajaja123 According to my opinion ntho navuze ko atabitekerejeho unyumve neza.
      Ariko abantu ni abantu si inyamanswa icyo abonye yemerewe gushyiraho comment yaba negatif cg positif hanyuma ubwirwa niwe ufata décision yicyo gukora nawe(Plaisir)ntiyamuforça gukora ibyo adashaka.

    • @comedyfilm9372
      @comedyfilm9372 6 месяцев назад +2

      Kandi icyakubwira ukuntu ari umwana mubi mubandi ba youtuber! Nta service yaguha kubijyanye na ytb ariko yarangiza akakumvisha ko imisatsi ariyo gutungana! Ipuu

  • @MuhorakeyeOdette-bc6xq
    @MuhorakeyeOdette-bc6xq 7 месяцев назад +67

    Kuba afite umusatsi udasa nuwumugore wawe ntibivugako uwawe ariwe mukristu.

    • @cyizablandine4039
      @cyizablandine4039 6 месяцев назад +1

      Suko

    • @KithChikoka
      @KithChikoka 6 месяцев назад +3

      Eseye amuratiye umugorewe bene WA banyarwanda mugira inzokambi UBWO PRESIR arumupeni murabikwedura ariko nderuye abakosor, IMANA Bose bazarimbuka ntakabuza mutukane RERO nababwiricyi

    • @ndayishimiyeesperance5420
      @ndayishimiyeesperance5420 6 месяцев назад +1

      Uri kujuju kweri nkuyo mugobo

    • @ChristineIli
      @ChristineIli 6 месяцев назад +1

      Nibyo rwose

    • @hotmail906
      @hotmail906 6 месяцев назад

      @@KithChikoka🤣🤣🤣mbabazwa n’uko uzarimbuka mbere y’abo uvuga!!!
      Ubwo se mwe ko mushyiramo kanta y’umukara cg produit na champoo ngo biri naturel da ngo byoroshya imisatsi!!!ibara ry’umukara niryo Imana yabategetse??? Muri abaswa gusa mwigize abatagatifu

  • @Hozianaa
    @Hozianaa 7 месяцев назад +19

    Ese abakobwa bashaka bene aba bagabo bo baba bumva bazarumaramo kangahe💔😭ese iyo usenye mugenzi wawe wowe uba wumva utari munsi y'ijuru❓umugore akabaho ababarana n'abana be gutya ejobundi bakura batangira kwitura umubyeyi ,nyamugabo agatangira ngo abana baramwanze✍sha mwa bagabo mwe ibyo mukora bizabagaruka,kuba witwa umuyobozi ukaba ari wowe ukora ibi nabyo ni agahinda,reka nicecekere ariko mujye mwibuka ko muba mwarabashatse abo bose bahari✍

    • @Nyirabagenzibamurange
      @Nyirabagenzibamurange 6 месяцев назад

      Abenshi baba biyizere ko uwo mugabo bazamuroga bakamuhainzaratsi

    • @Hozianaa
      @Hozianaa 6 месяцев назад

      @@Nyirabagenzibamurange baba bibeshya kuko igihe bumushiriyemo azasubira ku mugore we mukuru,nubwo baba batamuroze abagabo bari hanze aha nabo ntibashobotse ,ntibashaka kwitwa ababyeyi,baracyashaka kujyana n'ibigezweho ariko nababwira ngo icyo bazakura mu bakobwa bari hanze aha bazakicuza

    • @christineniyosaba9205
      @christineniyosaba9205 5 месяцев назад

      Njyewe aba bantu ndabazi keretse umugabo aje akavuga nibwo twamenya ukuri

  • @EstherNiyomutabazi
    @EstherNiyomutabazi 6 месяцев назад +2

    Agahinda kawe Ndakumva mubyeyi 😢nagahinda gusa! Ariko komera kdi ushikame mu ijuru hari Imana

  • @cyizablandine4039
    @cyizablandine4039 6 месяцев назад +17

    Plaisir rwose hari abantu jya ukora ikiganiro ureke gucumurira kubatumirwa kuko ntago twese dutegetswe kwemera nkawe ,kuba umuntu adahinduye imisatsi ntibisobanuye ko ari intungane ,rwose ntukarengere bitazatuma abareba tubura interest ,merciii

    • @mamancheiilla0fficial
      @mamancheiilla0fficial 6 месяцев назад +1

      Nonese haribirenz yarigucumurimo
      Kubayamubwiy yuko yoguman irende icaha kirihh kwatabikomej???

  • @jeanmarietwagirayezu4111
    @jeanmarietwagirayezu4111 6 месяцев назад +8

    Plaisir, hano usebeje itorero ry'ADEPR ,jyewe ndimazemo imyaka 25 birantunguye kumva umuntu nkawe ujijutse udusebya bene aka kageni ku bintu by'umusatsi. Ibyo ukunda wowe ni umugore wawe ni amahitamo yanyu muyishimire ariko mudasesereza ay'abandi.

  • @mukamutesi1618
    @mukamutesi1618 6 месяцев назад +10

    Abagabo iyo bahisemo umukozi kuluta umugole ujye uhambila ibyawe.ugende kuko baba baguzuguye bakulungulutse mbese ntakiba gisigaye

    • @UweraValentine-k2l
      @UweraValentine-k2l 6 месяцев назад

      Ariko abagore bikigari ntago bita kubagabo abakozi nibo bakorera abagabo ibini byoxe ugasanga umugore ntakonu ntakomwe akorera umugabo

    • @deogratiasmwizerwa9824
      @deogratiasmwizerwa9824 6 месяцев назад

      Nonese niba umukozi ariwe uguha ibyo kurya, akakubwira neza, akaguha igihe, biba byoroshye kumurutisha umugore.

  • @albertineniyirora
    @albertineniyirora 6 месяцев назад +33

    Plaisir mpise mwanga pe.ese ye ubu kuba ubonye kunegura umusatsi wuyu mugore.warangiza ugashimagiza uwumugore washatse numeana wabyaye bishatse kuvuga iki?wateshagujwe usuzugura uyu mugore ntuzabusubire.birambabaje we.

    • @ModesteMUGABO
      @ModesteMUGABO 6 месяцев назад

      Plaisir ararengana. Ntabwo yavug😅aya magambo pe Kandi we akora kunkuru yanjye si uwo kuri Zaburi nshya

    • @khenziemcpenny4303
      @khenziemcpenny4303 6 месяцев назад +6

      Ibyo uvuze kabisa najye ntago byanshimishije! Aramutegeka uko akora umusatsi ko atari umugore we yamuretse!!! Ese ko uwo washatse ameze uko ukunda abandi urabashinzwe??warengereye pe! Ese ivugabutumwa rigendera ku mabara yimisatsi mujye muryigumanira!

    • @niyonsabafloride179
      @niyonsabafloride179 6 месяцев назад

      Plaisir ntakosa yavuze rwose,kubaza gutera ukunenya mukirundi.

    • @alfredlegrandnizeyimana8232
      @alfredlegrandnizeyimana8232 6 месяцев назад

      Ese watubabariye ugakuramo ayo malunettes kuko turagukunda beautiful Lady

    • @MukaniringiyimansJeanne
      @MukaniringiyimansJeanne 6 месяцев назад +1

      Nkubuse ubundi ayo samenshi ngo umusatsi bakuro gute. Ndagukunda. Gusa aho umbajije ubusa

  • @abelnoble
    @abelnoble 6 месяцев назад +18

    Ubumuga bwa Plaisir yatewe na Adepr bumutanze imbere; abona imisatsi atangira kuyigishaho na mbere ko yumva ubuhamya bw'umutumirwa, yirengagije ibihishwe mu mitima birimo n'ibye. Ibi Yesu yabicyashye abafarisayo, ariko dore ab'ubu bwoko banze gutandukana nabyo. Paulo yandikira ab'Itorero ry'i Korinto arababwira ati "kandi ubwo dukorana nayo, *mwirinde mudaherwa ubuntu bw'Imana gupfa ubusa* " (2 Abakorinto 6:1).

  • @nsengimanadieudonne5959
    @nsengimanadieudonne5959 7 месяцев назад +8

    Yooo😭😭ihangane mama kdi imana yonyine niyo yomora imitima ikomeretse gusa wowe komera kdi usenge kuko iteka ntamuntu uhemukira utaramuhemukiye ngo bimugwe neza noneho iyo harimo abana nibindi agahinda kabana ntikatuma agira amahoro be strong 💪

  • @JacquelineUwimana-f2j
    @JacquelineUwimana-f2j 5 месяцев назад

    Imana ikomeze kuguha umutima ukomeye mubyeyi.
    Kandi ukomeze urwane kubana bawe ahubwo usenge akwibagirwe kuko ubwo bwoko ni bubi ubwo kuba uri mubibazi nibyo bimushimishije kuko aba yarapfuye ahagaze ntabumuntu habe na kirazira.
    Nimumufashe kubona akazi murebe ko atazaza kumusaba imbabazi! Benuwo imibare ye iba icuritse cyane nkiyasekibi

  • @tumukundeadeline474
    @tumukundeadeline474 7 месяцев назад +9

    Yoooooo be strong mubyeyi byose imana iba yabyemeye komera

  • @Thierry354
    @Thierry354 7 месяцев назад +16

    Uyu Mubyeyi disi nukuri tumube hafi pe afite umubabaro mwinshi muze basi tumuhe ni 1k Agurire abana Ibirayi ibaze ariko abagabo bikigihe babaye bate

    • @uwayezunoella7502
      @uwayezunoella7502 7 месяцев назад +2

      Ninyamanswa

    • @Nyirabagenzibamurange
      @Nyirabagenzibamurange 6 месяцев назад +1

      Ntimukavuge ngo abagabo biki gihe kuko nacyera byahozeho niko bameze murikamere yabo nugira amahirwe ugashaka umugabo utameze uku ujuyushimimana nahubundi hafi yabose niko bameze sibyubi gusa

    • @AnnikaNiyoyita
      @AnnikaNiyoyita 6 месяцев назад +2

      Ni ba MUCOMA 😮😮😮

    • @irenebarakagwira3415
      @irenebarakagwira3415 6 месяцев назад

      Ahubwo benshi Bazi kubihisha

    • @UwinezaPacfique
      @UwinezaPacfique 6 месяцев назад

      Kubihisha rata nibyo bashoboye

  • @JeannetteUwamariya-m8i
    @JeannetteUwamariya-m8i 6 месяцев назад +5

    Umva mama waramworoheye urakabya ,kuba akorera leta jya kubimbwira Gitif w,umurenge akorera bazabikemura bahereye kumushahara ahembwa.Wiba umutesi ndakwanze ntivamo ndagukunze

  • @irakozenice6963
    @irakozenice6963 6 месяцев назад +4

    Yoooo.
    Ariko Yesu azaza ayamakuba ayamareho😢😢 mpore Mama

  • @jeankanamugire8043
    @jeankanamugire8043 6 месяцев назад

    Iyi nkuru y'uyu mubyeyi irababaje. Ikigaragara ni uko gukomeza kubana n'umugabo we bitagishobotse. Iyo umuntu akubwiye ko azakwica ntakubikinisha. Abana bo bagomba gutungwa n'ababyeyi babo. Se w'abana agomba kubatunga. Bagomba gukora gatanya (divorce) bakagabana ibyo bashakanye, ubundi buri wese akabaho ubuzima bwe. Gusa bagomba kumvikana uko bazarera abana babo. Nibanirwa kumvikana inkiko (umucamanza) azabategeka uko bagomba kurera ababa bano. Niko bigomba kugenda kugira ngo buri wese agire amahoro.

  • @mundanikurechristine5641
    @mundanikurechristine5641 6 месяцев назад +6

    komera ndafashijwe cyane kutabwirwa neza bikomeretsa umutima ndabizi kuvuga biruhura umutima

  • @nakatonakato
    @nakatonakato 7 месяцев назад +5

    Mubyeyi mwiza egera yesu niwe mukunzi mwiza udahinduka kd he loves u kd byose arabishoboye nukuri pe

    • @Josiane38085
      @Josiane38085 6 месяцев назад

      Inshuro nyinshi aba karande zibitera

  • @tesirechristina6153
    @tesirechristina6153 6 месяцев назад

    Humura nshuti yajye,Uo mugabo afiti impa
    anga nyinshi mumico,Mwijuru harimana ireba ibyobyose,Igi cyagera igahora.

  • @Mukamanaerivania
    @Mukamanaerivania 6 месяцев назад +1

    Uyumubyeyi mumukorere ubuvugizi icyindi mumufashe kubona akazi ubushomeri buraryana bwagukoresha ikosa utateganije gs komera mama IMANA ikorohereze kdiyo uvuze uraruhuka

  • @iyubakukiretv8580
    @iyubakukiretv8580 6 месяцев назад +5

    Mbega guhura n'urushako rubi weeeeh!! Umugabo nkuyu akakugirira nabi yarangiza akaba ari nawe urusenya! Hari abagore bazi kwihangana pe! Ariko nyabuneka mujye mukomera ku kazi kanyu igihe mugafite bagore beza.!!

  • @MurekateteJacky-u8z
    @MurekateteJacky-u8z 6 месяцев назад +3

    Nanjye ndumva urengereye nuburenganinzara bwe guhindura umusatsi ntaho bihuriye nubu christo

  • @MasengeshoJeanclaude-si2cy
    @MasengeshoJeanclaude-si2cy 6 месяцев назад +5

    Mubyeyi ihangane ibyakubayeho neza birasa nibyona nyuzemo gusa imana itabare ababyeyi bafite bikomere mumitima

  • @ishimwec3886
    @ishimwec3886 7 месяцев назад +8

    Abagabo benshi bigize ingetura😢😢😢😢 ark karma izakora akazi badamu mukomere mushakishe ubuzima, Imana izabafasha.

    • @bahatiinnocent7626
      @bahatiinnocent7626 6 месяцев назад

      Narinziko intore izirusha intabwe yahaye ijambo!!

    • @KithChikoka
      @KithChikoka 6 месяцев назад

      Ibyumusatsise ntibimureba Ari kuri chaneer yawe byosebiramureba.cyane mujye mukaragu rurimi niicyo cyiza

    • @inezamahoro1788
      @inezamahoro1788 6 месяцев назад +3

      ​@@KithChikokaiyo se areka kumutumira utekereza ko atarikubona undi umutumira?
      Imisatsiye imurebaho iki?

    • @lbm3234
      @lbm3234 6 месяцев назад +2

      Ariko se nibi byo mu gitanda ni ngombwa koko? Uziko abantu bataye akabanga? Sinanze ko yareba uwo abwira agahinda ke ngo aruhuke, kuki mudashaka inshuti cyangwa umuvsmdimwe wizeye ukamubwira? Ibi byo kuza ku karubanda n'ibiki koko? Aho abana bazabireba? Ndumva waranamuhishiriye kera arangije akurusha ubwenge, yakwitanze ajya kukurega. Ubu ni munakora divorce, amakosa azakujyaho kuko warakubitwaga ugaceceka kandi iyo ujya kwa mudugudu, wari kuba ufite ibimenyetso.
      N'abandi bagore bigireho. Ntimukihambire ku bagome ngo ni za bagabo.

    • @bahatiinnocent7626
      @bahatiinnocent7626 6 месяцев назад

      @@lbm3234 inshuti se barazigira? Kuza wowe watunga inshuti imeze nkiyi?

  • @uwamuhozachristine4020
    @uwamuhozachristine4020 7 месяцев назад +41

    Plaisir vana ibyimisatsi aho,uri gutandukira

    • @cyizablandine4039
      @cyizablandine4039 6 месяцев назад +4

      Yego rata ,kuba atabyemera ntibivuze ngo nabo aha ikiganiro babyumve nkawe

    • @KaveJeanMarie
      @KaveJeanMarie 6 месяцев назад +3

      ​@@cyizablandine4039Arabangamira umutumirwa. Aho kumushwaza kuri iki kigero byarutwa no kutamwakira.

    • @NirereClarisse
      @NirereClarisse 6 месяцев назад +3

      ​@@KaveJeanMarie kuriya nukurengera buriyase atekereza kumugore we ariwe mukristo kurushabandi kko atahinduye imisatsi😂😂😂😂

    • @UMURYANGOkuisiTV
      @UMURYANGOkuisiTV 6 месяцев назад +1

      Ubundi se abatarashyizemo teinture bagashyiramo kanta cg black champoo, Imana iba yaraguhaye umusatsi utukura iyobewe ko umukara ubaho.Aba ADPR nanga ko bigira intungane bakumva ko abadakora nk'ibyabo badakijijwe! Ibyo mwigira ni bwo bwibone ahubwo

  • @queenmat5773
    @queenmat5773 6 месяцев назад +1

    Umva ma humura uri na mwiza mama❤ icyo kigabo ukireke kizicuza.

  • @Consolee-wz1ur
    @Consolee-wz1ur 6 месяцев назад +6

    Wa munyamakuruwe urashyanuka p ko wamwinjiriye cyaneeeee? Suburenganzira bwe gukoribyashaka kumusatsiwe?ntabwo aribyiza ndumva mbyegereje umutima

  • @nshamihigosafariange6587
    @nshamihigosafariange6587 6 месяцев назад

    Mujye mwihangana burya hari ibiba bitarahura ariko biba bizashyira bigahura gusa umugabo usiga abana batatu aba azagaruka,niyo atagaruka aba atazongera kwishima wowe jya wikorera ibya umugomba igisigaye azizana.😢😢😢

  • @ishimwec3886
    @ishimwec3886 7 месяцев назад +43

    Ntarumva ikiganiro, plaisir ibyumusatsi ntibikureba

    • @EstherNiyomutabazi
      @EstherNiyomutabazi 6 месяцев назад +2

      Ni Ubukorini bw'idini rya ADPR😂😂burirwa bareba imyenda, umusatsi n'inzara😂 ahari ntibaramenya icyo ijambo ry'Imana rivuga😂😂 barabyitiranya nimyambaro nimigaragarire😂 guca imanza nibyo bashyize imbere😂😂

    • @comedyfilm9372
      @comedyfilm9372 6 месяцев назад

      @@EstherNiyomutabaziese birirwa mumatiku yo kurebuzwa abandi niko gukiranuka?!
      Bagiye batungana bagatuza bakareka amahiramo y'abandi?!
      Kd igitangaje uyu ashobora kubona ijuru we n'uwo mugore we bakaribura!

    • @NtibaziyandemyeNaome
      @NtibaziyandemyeNaome 6 месяцев назад +1

      Ngo umusatsi ??😂😂😂 Ntakintu bikurebaho rwose

    • @christella5092
      @christella5092 6 месяцев назад

      ​@@EstherNiyomutabazireka kwihesha amahoro di

    • @christella5092
      @christella5092 6 месяцев назад

      ​@@EstherNiyomutabaziijambo ryImana riravugango ntukarahire umutwe wawe kuko udashobora guhindura agasatsi nakamwe kuriwo ngo kere canke ngo Kirabure mukiryaryanda ngo kabe umweru cank umukara none iryojambo ntacowumvamwo????sikibazo ca Adepr nuko mwayimenyereye siho nsengera ariko nimba mudashaka ko babahugura babebatanga ibiganiro kuyandimacano harikibazo??amadini ntaco atwaye kuko niho abantu bose bareregwa novyo ushaka kumenya ubimenyerayo kandi buri rugo rwose rugira uko rutunganya ivyarwo ariko bishingiye kwijambo rYImana ntakintu nakimwe kitari muri bible

  • @DianeGirukwishaka
    @DianeGirukwishaka 6 месяцев назад +5

    Mana yanje ndababaye cne arko ntihagire uwuzosubira guhendwa ngo bagurishe Aho baba karya ni kazoza k 'abana kk nkuwo yarameze uko kuva kera ntiwari kumwemerera ng mugurishe arko sindakwagirije vyarabaye ntakundi kimwe gusa ntihagire abagabo basubira kuguhenda rera abana bawe kndi witure ubutungane agufashe kurera abana

  • @umutonichantal206
    @umutonichantal206 7 месяцев назад +25

    Ibyimisatsi birakureba Koko plaisi? Ndakugaye

  • @ishimwec3886
    @ishimwec3886 7 месяцев назад +24

    Ihangane wahuye n'igipfunyika cy'amabyi, azapfe nabi yinnyaho😊😊😢😢😢😢😢

    • @SolangeUwanyuze-bm9rm
      @SolangeUwanyuze-bm9rm 6 месяцев назад

      Uko byasa kose gutukana si sawa ashobora kuzahinduka kdi natihana azarimbuka.

    • @elianemugeni5091
      @elianemugeni5091 6 месяцев назад +1

      😂😂😂😂uramuhamije

    • @mushimiyimanamarielouise8610
      @mushimiyimanamarielouise8610 6 месяцев назад

      Gutukana bibi,ni mumureke Imana niyo izaducira urubanza, ahubwo musabire uyu mubyeyi nabo baziranenge Imana izabiteho bagire iterambere rirambye ntibazifuze Kandi bafite Imana

    • @jeannedarcmukeshimana354
      @jeannedarcmukeshimana354 6 месяцев назад +1

      😂😂😂😂😂

    • @claudemuhire1327
      @claudemuhire1327 6 месяцев назад

      Nawe utukanye nkumurozi pe

  • @mugishayves9033
    @mugishayves9033 6 месяцев назад +11

    Plaisir ibyimisatsi ujye ubibwira umgore wae nabana bae rwose. Uba umwinjiriye byamafuti

  • @bitwayikijeanpierre4771
    @bitwayikijeanpierre4771 6 месяцев назад

    Mubyeyi komera wihangane, gusa uri mwiza kuko wari ufite umutima wo kubaka uhura n'umutubuzi wabaswe na satani

  • @mukatwahirwaconstantine3648
    @mukatwahirwaconstantine3648 6 месяцев назад +3

    Wari warashatse ikigabo cyikiraya rwose, umugabo uzenguruka abakozi Bose akoresheje,ntibyiyubashye rwose,nibura niyo yabikorera kure yurwo rugo

  • @hugohope6567
    @hugohope6567 6 месяцев назад +1

    Imana imbabarire ariko iyo numvishe ubu buhamya bwaba ba mama, numva nta mugabo wo mu Rwanda nashaka niyo yaba asa ate 😮

    • @Uwimanalice
      @Uwimanalice 6 месяцев назад

      Abo noneho ngo ni abasore beza ngo bize baragatsindwa

    • @Mugisha-vr3gj
      @Mugisha-vr3gj 6 месяцев назад

      Uzishakire chn umugabo araryoha kd iyo yakubereye mwiza n Imana kwisi

  • @ikagi-k8u
    @ikagi-k8u 6 месяцев назад +5

    ariko se kuki wivanga mu bitakureba. kora ikiganiro reka guca imanza. ariko amarende ahira ari amarende uko asa sibikibazo. amahitamo y'abantu ntacyo akubwiye?

  • @Consolee-wz1ur
    @Consolee-wz1ur 6 месяцев назад +7

    Presire wakabije kwinjirira umutumirwap ufte imyemerere yawe nawe afte iye that's it. Ikindi ufte ibyukunda bitandukanye nibyabandi bakunda pls ntuzabyongere

  • @UwaseFlorance-h2d
    @UwaseFlorance-h2d 2 месяца назад

    Jyewe ndakwikundiye Kandi ndakuba mana nkora akazi komurugo ark ntamuntu uko yaba mezekose ntago namusuzugura pe mwabakozimwe mujye mwubaha banyokobuja aba bosi benshi Beshi baryamanya abakozi babo hazabeho ubuvujyizi mana jyuma kubaha burumwe wese pe 😭😭ndababaye

  • @muragijimanajacqueline6239
    @muragijimanajacqueline6239 6 месяцев назад +11

    Wamunyamakuruwe ubaza ibitakureba kuwuhindura no kutawuhindira nuburenganzirabwe kuko buri wese agira ibyo akunda

  • @JacquelineNyinamuto
    @JacquelineNyinamuto 7 месяцев назад +11

    Ubwo koko umuntu wize koko utuma umugabo agurisha inzu yawe ujya gukodesha koko cg uwo mugabo yarskutoze

    • @kezaqueen4546
      @kezaqueen4546 6 месяцев назад +3

      Yaramuroze sigusa kuko amakimbirane bagiranye kuva kera ntiyamus8giye isomo ko ntamugabo afite.
      Niyihangane

    • @kurujyishuriangelica2176
      @kurujyishuriangelica2176 6 месяцев назад

      Vivre avec une personne toxique (pervers narcissique).+conséquence de la dépendance affective.

    • @manishimweprovidance479
      @manishimweprovidance479 6 месяцев назад

      ​@@kezaqueen4546Ahubwo ntiyanabyaramo kabiri

  • @LAPROTECTIONDEMONCOEUR-eb8mb
    @LAPROTECTIONDEMONCOEUR-eb8mb 5 месяцев назад

    Babyeyi muraha mwumva iyi nkuru mwaba mufite abagabo bakijijwe mwaba mufite abagabo badakijijwe mumenye ko ingo nyinshi zirimo ibibazo byabagabo baryamana nabakozi,ubonye umukozi atangiye kugusuzugura byindengakamere burya aba yararangije kuba mukeba wawe.inama hano nuko umugore wese akwiye gushaka ubundi buryo yabaho atazanye umukobwa wumukozi mu rugo rwe

  • @TetaIgiraneza
    @TetaIgiraneza 6 месяцев назад +5

    Rata mubyeyi buriya haricyo utari bwamumunyeho ariko ubu waramu menye ntazongera kukubeshya
    Ikindi ntazongere kukugira mu buzima yazaguca ijosi pe uzamwirinde

  • @noellandacyayisaba1865
    @noellandacyayisaba1865 6 месяцев назад +8

    Ese ubu ibyimisatsi birakureba??? Ubuse abantu Bose twagira imyumvire imwe???

  • @nyanziratatou5404
    @nyanziratatou5404 5 месяцев назад +1

    Ihangane muvyeyi🎉🎉🎉

  • @pierrinekubaho231
    @pierrinekubaho231 6 месяцев назад +4

    Gusa kucyintu kijyanjye nugukubitwa njye simbyumva kimwe nabandi. Umugore wize ufite akazi ufite umuryango ntakwiye kugubitwa niba urugo byanze wabireka ubuzima bugakomeza

  • @SinzamuharaCharlotte-nl9cy
    @SinzamuharaCharlotte-nl9cy 6 месяцев назад +1

    Umva madam ibyo kuvuga ngo amaticket, fata abana usubire Aho umugabo akorera ujyane abo bana agufashe kubarera. Nuhagera akakwanga ubuyobozi bukurenganure. Atangiye kwandikisha impapuro zuko wataye urugo.

  • @jeannedarcmukeshimana354
    @jeannedarcmukeshimana354 6 месяцев назад +1

    Ihangane umugabo yagukinnye imitwe agukura mu kazi kgo agusubize hasi njye ndumva yarabikoze afite intego

  • @umutoniesther1117
    @umutoniesther1117 6 месяцев назад +10

    Ariko abagore murasetsa ntimureba kure pe!!! Ngaho aguhaye cadeau y'itoroshi k'umunsi w'ubukwe, ngaho agusuzuguje umukozi!! Ngaho akumenyereje kubaho wimenya unarera wenyine, ngaho yirirwa atereta murikumwe subwo Niki utabonaga?? Noneho ukomeza kubyara.
    Some time turizira mujye mumenya ubwenge, kdi murebe kure.

    • @antoinettempaimana2724
      @antoinettempaimana2724 6 месяцев назад +2

      Sukose waa buriya yibaza ngo azahinduka

    • @lbm3234
      @lbm3234 6 месяцев назад

      Abagore rwose sinzi uko Imana yabaremye. Gusa yabahaye ubushobozi bwo kwihangana birenze kwemera.

    • @lbm3234
      @lbm3234 6 месяцев назад

      Erega iby'uyu mugore byatangiye kare aho yemeraga buka ibyo umugabo ngo amubwiye byose adatekereje niba abishaka cyangwa atabishaka. Nonese umuntu akubwira ngo dukore ubukwe uti yego gusa peke yake utazi ko umukunda?

  • @placidieuwambajemariya8109
    @placidieuwambajemariya8109 6 месяцев назад +1

    Rwose mwa bagabo mwe namwe mwa bagore mwe muca inyuma y'abo mwashakanye mbabwije ukuri murateza umuraba muri societe kuko kuzagorora abo bana mwiciye amarangamutima kuva mubatwite sinzi icyo mutekereza ko bazaba cyo mu gihe kiri imbere,wikwita ku nyungu zawe reba kdi utekereze kabiri mbere yo guca inyuma y'uwo mwashakanye ntihagire untera ibuye ni inama natangaga

  • @GoodluckMarieceline
    @GoodluckMarieceline 6 месяцев назад +2

    Wihangane mama ntabwo ariwowe wenyine wirere Abana hamwenogusenga Imana izagira icyo ikora

  • @stephkay7997
    @stephkay7997 6 месяцев назад +4

    Ariko se umugore wagiye kwiga aba injiji bigezaha? Ariko bagore beza koko mwakwize kwihagararaho tukareba kure…ibintu byokuba mubujiji nkubu wapi rwose muri 2024

  • @UwizeyimanaCoco-zf8ne
    @UwizeyimanaCoco-zf8ne 6 месяцев назад +3

    Ahhhhh Agahinda kari gutuma muhemukira Abana 😢 pee RUclips nijya isaza Bazabibona 😢Nabo

  • @HatashyimanaEric
    @HatashyimanaEric 6 месяцев назад +1

    Ariko abagabo babanyamafuti niko baba agafata amafutiye akayahahisha we akakubeshyera akakugira umusazi kandi wararushye mubyeyi imana ikurengera kandi uwomugabo ubyakora bizamugaruka

  • @GajuRosinette
    @GajuRosinette 6 месяцев назад +3

    Umva mubyeyi ndi nkawe najyayo nkamushyira abana be

  • @ishimwefelicite-wn6sh
    @ishimwefelicite-wn6sh 7 месяцев назад +1

    Komera mubyeyi mwiza imana niyo yomora ibikomere 🙏

  • @niyomufashajulienne8642
    @niyomufashajulienne8642 6 месяцев назад +4

    Arakiyamwa niminsi arakarindagira pu ndamuvumye ndi nyababiri, ihangane mugore mwiza

  • @AshaUwera
    @AshaUwera 6 месяцев назад +4

    Ese wa mugorewe kuki wifashe nkijiji kandi warize koko,inzu niwowe wagize urure mukuyigura nokongera n'izindi inzu ,hejuru yonkoni wakupitwaga uremera inzu irangurishwa ntiwanasaba ko amafranga ashyirwa kuri konti yawe ,none ngo ntiwamurega kuko waba arukumushyirishamo ,ngaho ihangayikire n'abana bawe umugabo akomeze akurye ngo uri mwana wa pastor koko ??fuguka amaso urebe kure umenye uburenganzira bwawe

    • @SinzamuharaCharlotte-nl9cy
      @SinzamuharaCharlotte-nl9cy 6 месяцев назад

      Ahubwo ikibabaje nuko abamusinyiraga aguza ayo mafr ubu nibwo bari kumwishyurira. Ikindi umugabo ntiyagira angira gutyo ngo mwemerere kugurisha nawe wa mudam we washyizemo ubujiji bukabije.

  • @duabeadventine7288
    @duabeadventine7288 6 месяцев назад +7

    Ese kuki abagore bafite umutima wo kubaka bahura nabagabo badafite umutima😅

    • @bitwayikijeanpierre4771
      @bitwayikijeanpierre4771 6 месяцев назад +1

      Ni byo pe bahura n'ibigabo by'ibibwa, ariko hari n'abagabo bahura n'abagore b'inkazi

  • @bebecharlo
    @bebecharlo 7 месяцев назад +3

    Uzamujyane mubuyobozi kuko mwarasenzeranye agufashe kurera abana

  • @alinekwizera9819
    @alinekwizera9819 6 месяцев назад +1

    Plasiii kirazira gucira urubanza umuntuuu,ivyimishatsi birakurabaaaaa

  • @uwimanamarie3193
    @uwimanamarie3193 6 месяцев назад +1

    Ngo imisatsi cg urayibonye uramwifuza yewe mujye mwirinda gucirana imanza kuko namwe ntimwiyizi

  • @mansB12
    @mansB12 6 месяцев назад +2

    Aha nta somo ririmo.
    Ibibera mu ngo kubishyira kuri sociomedia .Mujye mushishoza.

  • @NyirahabimanaHawa
    @NyirahabimanaHawa 6 месяцев назад

    Ihangane pe warufite numutima ukomeye pe yaragusuzuguraga cyanee

  • @marieclairekayitesi9810
    @marieclairekayitesi9810 6 месяцев назад +2

    Yewe wamusuzuguye pe iyo misatsi ili à la mode kandi ni uburenganzira bwe bwo kuyigira uzamusabe imbabazi

  • @teddyurujeni-zl4xl
    @teddyurujeni-zl4xl 3 месяца назад +1

    Komera Mama umuntu urarana Ibyuma nokukwica yakwica

  • @lbm3234
    @lbm3234 6 месяцев назад

    Yesu weee, ni gute umuntu yemera agasuzuguro kangana gutyo? Umugabo nkuwo umuntu amwihanganira gute ko numva nta kibi yasize? Mu byukuri Imana imbabarire, sinshobora kugirira imbabazi abagore nkaba!

  • @UwamahoroCrodine
    @UwamahoroCrodine 6 месяцев назад +2

    Ahaaa ntacyokuvuga mfite pe! Warahuritse rwose pole mama

  • @NyirahabimanaHawa
    @NyirahabimanaHawa 6 месяцев назад

    Ubwose nyokobukwe urunva yaguha imiti yoguha umwanawe Yooo babyita kibi cyabene gusa warakoze ubwo mm wawe yakugiriye inama yokutajya kuwureba bashakaga banarebe niba utazamugira mubafpumu

  • @Hozianaa
    @Hozianaa 7 месяцев назад +6

    Ibaze kubwira umuntu ngo ndagukunda ariko mbivugira mu mutima🤣🤣😭😭cyakoze hari abantu bazi kubabaza abandi bitonze

    • @MasengeshoAdelphine-m2c
      @MasengeshoAdelphine-m2c 7 месяцев назад +1

      😂🙈🙈🙈

    • @ablegood1621
      @ablegood1621 7 месяцев назад +1

      Ubwose umuntu yabyerekwa ko ubivugira mumutima

    • @uwimanikundajoyeuse8322
      @uwimanikundajoyeuse8322 6 месяцев назад

      Umugabo akubanaza atagukozeho wa muntu we

    • @Hozianaa
      @Hozianaa 6 месяцев назад

      @@uwimanikundajoyeuse8322 sha ndabonariyo gahunda bihaye

  • @jozianemunyaburanga9149
    @jozianemunyaburanga9149 Месяц назад

    ihangane mubyeyi mwiza warababajwe 😢😢😢

  • @nyirabahindeblandine6988
    @nyirabahindeblandine6988 6 месяцев назад

    Yoooo pole Dancille chrie, sha warabuze disi sinari naramenye amakuru yawe. Pole kbsa

  • @MukandayisabyeEgenie
    @MukandayisabyeEgenie 6 месяцев назад +1

    Inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso , mureke wirere abana. Kdabana numugisha imana izabigufashirizamo .
    Ariko kuvuga ukomwaryamanaga sibyiza kubivugira kuri camera mubye

  • @MutiesiJane
    @MutiesiJane 7 месяцев назад +12

    Harya ngo abagore bahawe ijambo njyewe ntabyo mbona .gusa nurwabose imana niyo yokuturengera

  • @uwumukizamarieleatitia8818
    @uwumukizamarieleatitia8818 6 месяцев назад +1

    Uwo gitifu bazamusezerere mubayobozi aradusebeje cyane

  • @KWIZERAAdeline-e5q
    @KWIZERAAdeline-e5q 6 месяцев назад +4

    Mwabagoremwe muba mwigize abakire ntimwite kubagabo banyu kandi abagabo banyu bakunda umuntu ubitaho ubwo rero umukozi niwe umwitaho buri musi mwigize abasirimu ngo mufite abakozi mutegeka ubwo koko agutwaye umugabo yaba akosheje nanjye arinjye namukunda kuko niwe yama abona amwitaho akantu kukandi kandi burimusi muge muceceka musenge cyane.

    • @nyirangondoassoumpta5651
      @nyirangondoassoumpta5651 6 месяцев назад

      Ariko umugore yicaye mu rugo yananirwa kwita ku mugabo? akanahembwa nk'uko umukozi ahembwa?

    • @umutoniesther1117
      @umutoniesther1117 6 месяцев назад +1

      Abagabo ntimushobotse ni ibisanzwe uburero nawe uravuze, ubuse ko ariwe warushye akorera urugo wenyine none birangiye byose bigiye kubera umugabo udashobotse

    • @uwamahoroclaudine4089
      @uwamahoroclaudine4089 6 месяцев назад

      Uwo nitesha mutwe ntakabavangire avuga ibyo ashaka gusa kandi hose

    • @HabamenshiBonaventure
      @HabamenshiBonaventure 6 месяцев назад

      ​@@umutoniesther1117wabwirwa Niki?

    • @HabamenshiBonaventure
      @HabamenshiBonaventure 6 месяцев назад

      ​@@nyirangondoassoumpta5651 yabyemera SE

  • @cyakweriVestin-gs3rf
    @cyakweriVestin-gs3rf 6 месяцев назад +5

    Ark abigira abarokore murakabya muravuga ngo imisatsix muzayijyana mwijuru puuuu ntimugace imanza mwiretse mwabasambanyi mwe

  • @ruhungauwamwiza2686
    @ruhungauwamwiza2686 6 месяцев назад

    Hamagara iwanyu cyangwa murumuna wawe, bagushakire tickets umusange mu ruhango, aguhe ibyo utungisha abana. Ujyende umurege no kukazi, n'isambu muigabane. Ni atabyemera uzamushyire abana abarere

  • @MuhorakeyeOdette-bc6xq
    @MuhorakeyeOdette-bc6xq 7 месяцев назад +2

    Ihangane Mubyeyi mwiza.
    Wahuye na satani ngo ni zabagabo

  • @dollarswiz257
    @dollarswiz257 6 месяцев назад

    Abo bantu bose batera amabuye plaisir ngoyaneguye uyo mugore ku mishatsi,muri abanyavyaha,mumenyeko buri wese ahindura akantu nagato ku mubiri wiwe aba aneguye Imana yamuremye ayishinjako yamuremye nabi,rero yitege inkoni y'uwiteka kuko wihinduye Imana ntabwo yongera kukumenya uri uwasatani

    • @LydvineHakiza
      @LydvineHakiza 6 месяцев назад

      ibyo se byanditse muwuhe murongo bro?

    • @dollarswiz257
      @dollarswiz257 6 месяцев назад

      @@LydvineHakiza bro soma ivyahishuwe uzomenya

  • @UMUCYOKITCHENTV
    @UMUCYOKITCHENTV 6 месяцев назад +1

    Umucyo Kitchen TV mudutere inkunga nyamuneka ❤❤❤

  • @MutamulizaBeatrice
    @MutamulizaBeatrice 6 месяцев назад +2

    Ariko Mubyeyi we ubwo Koko nkumuntu wize,warababajwe bigezaho? Ubwose warunaniwe kuhava ukibana ukagira amahoro? Kuki abagore mumfana imiruho ikabije?

  • @cecilenyiramanzi46
    @cecilenyiramanzi46 6 месяцев назад +4

    Ariko abagore namwe mugabanye ubupfayongo, umukozi agusuzugura rimwe kabiri mu rugo rwawe gute? Simba mbyumva na gato!

  • @MuhawenimanaClaire-k1o
    @MuhawenimanaClaire-k1o 6 месяцев назад +1

    Wagicucu wee ubundi umugabo akuzanira umukozi gute wacyohe wee yibeshye akanzanira umukozi bose nabatwikana ninjye ugomba kumwishakira kd ntubugomba kugarura umukozi wagukoreye wanjijiwe nawe wabayeho nkikigoryi pe

  • @florenceuwamariya57
    @florenceuwamariya57 6 месяцев назад

    Ndakugaye plaisir , umuntu afite ikibazo ko umugabo atigeze amubwira ko arimwiza none nawe uramusenye nkubwo ibyimisatsi ubizanye ute , niba utazi gutanga compliment jyuceceka

  • @jeanneuwimana6523
    @jeanneuwimana6523 6 месяцев назад +2

    Arkorero niwowe wizize nigute woe utigeze utekerezako mutu ikana warangiza ukemerako munagurisha koko?ubundi urugo rwubakwa numugore numugabo ubundi niwoe warakwifatira umwanzuro.arangije agukura nikukazi urabyemera koko warikugenda hakirikare arkowe yarakubaze kugirango nimunatandukana zabe yarariye umutungo mwashakanye abagore ntitujya tureba kure

  • @globalvisualizationgis2855
    @globalvisualizationgis2855 6 месяцев назад +1

    Jya mu mategeko mutandukane
    Mugabane byose

  • @NyirahabimanaHawa
    @NyirahabimanaHawa 6 месяцев назад

    Nukuri birababaje gusa uwomugabo yagira umutima wimpuhwe agafasha abanabe basi

  • @josen1369
    @josen1369 6 месяцев назад +1

    Uyuwe amvugiye ibintu pe!!

  • @mukamanaeugenie9557
    @mukamanaeugenie9557 6 месяцев назад +6

    Komera mubyeyi mwiza ,rekana niyo mbwebwe

    • @JustinNdikwa
      @JustinNdikwa 6 месяцев назад

      Ni mbwembwe 😂😂😂😂

  • @mukanyandwiaimeeregine
    @mukanyandwiaimeeregine 6 месяцев назад +1

    Ihangane natwe bitubaho nukwezi kurashira twarumiwe niba iyo umugabo akujyejeje murugo ahita akubona nkudahari cg igikoresho cyimirimo yo murugo gusa narumiwe

    • @BN-ef8gt
      @BN-ef8gt 6 месяцев назад

      Ihangane bambe

  • @GertuldeMukashema-oh6sv
    @GertuldeMukashema-oh6sv 6 месяцев назад +4

    Mbega ubujiji akubyaza kdi ubona nta à venir yeweee Mana we ufashe abagore b ibicucu

    • @comedyfilm9372
      @comedyfilm9372 6 месяцев назад

      Abagabo b'abagome gutya aka kantu njya numva bagahuje ko kwanga kuboneza urubyaro pe! Gusa abagore wamugani nabo baba barangaye ahongaho

  • @munganyinkaaqqaaqxblenatha983
    @munganyinkaaqqaaqxblenatha983 5 месяцев назад

    Mubyeyi angera Yesu aguhuze

  • @MbonigabaAlexandre
    @MbonigabaAlexandre 6 месяцев назад

    Ibi bigore iyo abagabo babataye kubera imico yabyo bihita biba ibiraya'''reba iyo misatsi'''nukuri wagirango aba mu migina pee😊😊

    • @ngwijesafari5806
      @ngwijesafari5806 6 месяцев назад

      Ariko muransetsa wasanga uricyo kigabo uvuze ubusa

  • @ImmaculeMukandutiye-ip2rs
    @ImmaculeMukandutiye-ip2rs 6 месяцев назад

    Kwitiranwa ku mazina mama ihangane bibaho nubwo impamvu zidasa kdi zitareshya . Komera komera .

  • @uwimanaisabelle5718
    @uwimanaisabelle5718 7 месяцев назад +11

    Plaisir wimutera complexe ibyimisatsi mu gikari