Urubyiruko rw’Abanyekongo ruba mu mahanga rwatangiye gusura iwabo!

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 27 сен 2024
  • Nyuma y’imyaka irenga makumyabiri n’itanu (25) atagera mu gihugu cye cy’amavuko, Mugunga Faustin, umunyekongo ukomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, akarere ka Masisi kuri ubu arabarizwa mu gihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yishimiye uko yakiriwe n’uko yasanze igihugu.
    Mugunga yasuye uduce dutandukanye turimo Mushaki, Ruvunda, Kagusa, Kirorirwe,Burungu, Gicanga na Bwiza, akaba yavuze ko yari agamije kwihera ijisho ibyiza buhebuje bw’Igihugu cye cy’amavuko.
    Ababyeyi ba Faustin Mugunga intambara bamuhunganye afite imyaka itandatu (6) berekeza mu nkambi z’abanyekongo mu Rwanda nyuma bajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari hashize imyaka myinshi yifuza gusura igihugu cye kugira ngo arebe urunyuranyurane rw’imisozi n’ibibaya bibereye inka kandi bitunze akarere n’Isi yose.

Комментарии • 88

  • @mukizankchristian3567
    @mukizankchristian3567 5 месяцев назад

    Urubyiruko mukomereze aho musure iwanyu kwa sogokuruza, kwa sogokuru, kwa So, cyane cyane abari hirya no hino ku isi, uko byagenda kose nta Gihugu cyakurutira Igihugu cyawe.
    Murye muzigama, nimwe muzubaka ibyananiranye iwacu/iwanyu. kandi abashoboye mugire uruhare mu kubohora iwacu/iwanyu N/Kivu.

  • @mutonipasific
    @mutonipasific 4 месяца назад

    Ndabikunze Cyane ndushire hamwe aba nyamasisi 💪🇨🇩🇨🇩💜

  • @jeremiemurenzi7949
    @jeremiemurenzi7949 3 года назад +1

    Bravo Mugunga Byiringiro! Ibi ndabikunze cyane. Ugize neza kutugaragariza ishusho y'iwacu kuko urubyiruko rw'abanyekongo rwinshi ntiruhazi. Nkibi byongera icyizere, n"akanyabugabo byo kuba iwacu. Iryo shema ndarishonje. Ngaho nimuze dushyire hamwe, ibikiri inzozi tubigire impamo.

  • @nkurunzizabosco2027
    @nkurunzizabosco2027 2 года назад +1

    Musore ufite ubutwari bwinshi benshi twabuze kuva USA ntiwumveko ugiye kuryoshya murwanda mumijyi ahubwo ukerekeza iwacu salute kbsa kd nabandi bose bitubere urugero rwiza kd iyi chanel courage mukora akazi keza

  • @davidndatabaye6253
    @davidndatabaye6253 3 года назад +9

    #Save mulenge
    Abanyamasisi mukomere

  • @freddyisaac881
    @freddyisaac881 7 месяцев назад +1

    Courage mugunga urakoze kuberayo benshi batahaheruka urukumbuzi rwiyongeye kuribenshi batahaheruka ,hafite ibyiza byinshi kbs ntagisa niwabowumuntu namazi arashuha ariko ntiyibagirwa iwabo wambeho

  • @muhamyainnocent-jj4zi
    @muhamyainnocent-jj4zi 4 месяца назад

    Manzi wakoze cyane kubw'iyi video ikumbuza urubyiruko gakondo yabo

  • @dominiquerukundo6187
    @dominiquerukundo6187 Год назад

    Ndagushima ugumyeyo tukazagusangayo✅✅✅

  • @jordanben9981
    @jordanben9981 2 года назад

    Uri intwari Kabisa. Gusa muzajye mwibuka kunywa amata mukuye ingofero. Gusa you did a good job and we are proud of you

  • @igihangomukirambikivutv
    @igihangomukirambikivutv 3 года назад

    Isheja ndabakunze cane muragahora musheje, ibi bintu ningenzi muzokomeze kutugezaho byinshi bidukumbuza iwacu❤️🇨🇩❤️

  • @mukizaaimable1925
    @mukizaaimable1925 3 года назад +3

    Nkunda masisi ndetse n'Imurenge bavandimwe twataye iwacu heza isi yose irahashaka twebwe turahahunga.

  • @nyirahirwajeanne8938
    @nyirahirwajeanne8938 3 года назад +2

    Wawuuu,iwabowumuntu ntakahabure rwose bravoooo

  • @benjaminnzabarinda195
    @benjaminnzabarinda195 3 года назад +7

    Nishimiye ukuntu yasuye iwabo akanasoma ku Mata adatetse

  • @fidelekamanzi852
    @fidelekamanzi852 2 года назад +1

    C'est très intéressant mon patriote, et j'aime votre idée d'investir dans notre pays qui aura un impact positif sur le developement de la RDC. Nuko nuko murakagira amata!!!

  • @talentimurenge7245
    @talentimurenge7245 3 года назад +3

    Mulengemasisi#

  • @mugungaclaudien625
    @mugungaclaudien625 2 года назад

    mbeg ahaantu hafite imisozi myiza cyanneee

  • @Rm-zo7ro
    @Rm-zo7ro 3 года назад +4

    Musore ndagushyigikiye pe mukore insinda ryigisha kuhakorera ibikorwa.iwacu heza hakeneye imihanda ,amashuri n'ibitaro .

    • @habimfurainnocent8223
      @habimfurainnocent8223 2 года назад

      First and Foremost preliminary necessitate is sustainable security then after other means keep being established,

  • @benjaminngarambe4071
    @benjaminngarambe4071 Год назад

    Brother Mugunga

  • @matundacharles7990
    @matundacharles7990 3 года назад +4

    Abantu b'imasisi bagira umutima mwiza rwose.Nta bugome nta bucakura.Masisi songa mbele

  • @emmanuelsebagisha7737
    @emmanuelsebagisha7737 3 года назад +3

    Ubu nibwo buryo tuzatahamo. Apana imbunda n'amasasu

  • @goldplatnumz449
    @goldplatnumz449 2 года назад +1

    Iwacu disi Imasisi hejuru

  • @benjaminngarambe4071
    @benjaminngarambe4071 Год назад

    Big up brother

  • @francoiserwiyereka3465
    @francoiserwiyereka3465 2 года назад

    👏👏👏👏👏👏birihutirwa kabisa

  • @uwimanaclarisse9184
    @uwimanaclarisse9184 Год назад

    Urankumbuje. Muvandi. Ntiba Gira. Nabi. Umuntu.

  • @V-jentoOfficial
    @V-jentoOfficial Год назад

    Basore bacu mukomerezaho nitubiharanira tukishira hamwe tuzabigeraho muzashireho ihuriro ryurubyiruko Rwabacongo mani riduhuza haba ababa mubuhungiro hanze nahano Africa byafasha

  • @bizimunguadolphe1973
    @bizimunguadolphe1973 2 года назад

    👏👏👏

  • @ikome2129
    @ikome2129 2 года назад

    U RWANDA RWARANYAZWE CONGO TWARAYISHYINGIYE NTIKADUFATIRE NABI ABAGENI.

  • @emwituafrikatv8197
    @emwituafrikatv8197 Год назад

    Wow Imasisi niheza gurya?iwacu niheza

  • @KundaEstate
    @KundaEstate 3 года назад

    I love this

  • @ndayambajejeandrdieu8221
    @ndayambajejeandrdieu8221 3 года назад

    Niheza
    Kbs

  • @janviermasengeshomidago7174
    @janviermasengeshomidago7174 3 года назад

    Merci à Isheja TV

  • @anowarhossien9793
    @anowarhossien9793 2 года назад

    Iam bangladeshi

  • @bienvenuemuvunyi5167
    @bienvenuemuvunyi5167 3 года назад

    Hhh, courage kbs bro👏👏

  • @munyachris2368
    @munyachris2368 3 года назад +1

    Courage aho hantu nizahabu nubwo ntamutekano uhari usesuye, ariko harabatuye kandi nubutaka burikunda bugira agaciro

  • @uzimabora8567
    @uzimabora8567 3 года назад

    Turaje Tuhubake tuhateze Imbere

  • @dusabecyubahiro9922
    @dusabecyubahiro9922 2 года назад

    Turaje dukorere iwacu rwose

  • @nyandikira
    @nyandikira Год назад

    Ngo wasanze bagenzi babo...Batuye kandi batuje?!!

  • @francoisyambonye9711
    @francoisyambonye9711 3 года назад

    Umva urahazee

  • @uwimanaclarisse9184
    @uwimanaclarisse9184 Год назад

    Duwambere. Kuza. Iwacu. Kwivuko.

  • @mugungaclaudien625
    @mugungaclaudien625 2 года назад

    mbega farms nziza weee

  • @inkomokoyanjye246
    @inkomokoyanjye246 3 года назад

    mbega ukuntu ako kagare wari ufashe kakubereye

  • @kamanzifaustin9049
    @kamanzifaustin9049 3 года назад

    Ishangi disi

  • @murwanashyakavincent6467
    @murwanashyakavincent6467 3 года назад

    Nibyo kbs

  • @Rm-zo7ro
    @Rm-zo7ro 3 года назад +4

    Ariko kd mwibuke ko twanahavuye anariheza nuko mwe bigaragara ko mwaribato ikingenzi ndabona arugushaka amategeko aturengera murarebe benewacu imulenge nubu ukuntu bababayeho babatoteza ?umutekano waho rero ukunda kubaho akanya ubundi mukandi ukabura .

    • @aswaasawa7997
      @aswaasawa7997 3 года назад +1

      Njye ndi umunyamulenge ntidufite gutinya adui namba imulenge turikuhubaka nunarwana byose turabikomatanya amahanga arahanda

    • @jeremiemurenzi7949
      @jeremiemurenzi7949 3 года назад

      Ubyo uvuga nibyo: inconsistency ku mutekano wo muri D R Congo ni ikibazo kimaze igihe kitari gito, ari nabyo bituma abenegihugu bahunga bya hato na hato. Ariko amaherezo ibyo bigomba gushira binyuriye mu kubaka system y'imiyoborere ihamye.

    • @aswaasawa7997
      @aswaasawa7997 3 года назад

      @@jeremiemurenzi7949 gutegereza imiyoboreremyiza ya congo kinshasa ninko gutegereza YESU icyangombwa nuko abakongomani bose bataha bakajya iwabo bakareka kuba abanebwe

    • @rugeronkamihoze5109
      @rugeronkamihoze5109 3 года назад +1

      Biragatsindwa Kurara munkambi ufite iwanyu haramata nibirayi Mutahe Iwanyu imasisi twebwe iwacu imurenge twanze Kuhava Umutekano uzanwa nabantu imihanda ikorwa nabantu Byose bizakunda nimutaha

    • @mugungasena6050
      @mugungasena6050 3 года назад

      @@rugeronkamihoze5109 nkunzeko ufite ishaka ryiguhugu gusa twese ibyifuso nugutaha Ariko umenyeko imurenge mwahunze nkuko abimasisi bahunze kandi ni masisi harabakiriyo kandi ntibateze kuvayo

  • @twagirayezudevid8587
    @twagirayezudevid8587 3 года назад

    Ndabakunze mwese muduhe number yanyu

  • @munyarurembodismus6284
    @munyarurembodismus6284 2 года назад

    Turabizi koariwacu arikontaryamo

  • @joelbuseruka5585
    @joelbuseruka5585 2 года назад

    ICYATUMYE DUHUNGA CYARANGIYE?

  • @munyarurembodismus6284
    @munyarurembodismus6284 2 года назад

    Tugaruke ugumeyo tukurebereho

  • @solangeumutesi4805
    @solangeumutesi4805 3 года назад

    Masisi bayihereze Kagame ayibakorere murebe

    • @jeremiemurenzi7949
      @jeremiemurenzi7949 3 года назад

      Urakoze kuri icyo gitekerezo. Ariko sinumva uburyo umuyobozi w'u Rwanda yajya Kuyobora ahantu atabereye umwenegihugu. Ntekereza ko Abanyekongo ubwabo nabo bifitemo ubushobozi bwo kuhayobora neza nuko icyo gihe kitaragera. Ahubwo ejo turabona impano zidasanzwe zigaragaza mu bene gihugu, amahoro, umutekano n'iterambere biganze muri DR Congo.

  • @mugungasena6050
    @mugungasena6050 3 года назад

    Guys, comments zinyerekako dukunda iwacu nubwo batadukunda gusa amaherezo tuzahaba byanga byakunda kuko ntahandi hazigera haba iwacu.

    • @jeremiemurenzi7949
      @jeremiemurenzi7949 3 года назад

      For sure, haracyari imbogamizi ariko nitwe tugomba gushaka ibisubizo. Kandi uko byagenda kose birashoboka.

  • @solangeumutesi4805
    @solangeumutesi4805 3 года назад

    Tuhashake gute batwica

  • @kalisanubaha3870
    @kalisanubaha3870 3 года назад +3

    Wauuuuuu
    Mugunga urumugabo mwa
    Nanjye Ndaje mpagurukane Rutemikirere nerekeza i Congo Kwivuko, aho ntituzaharekura

  • @EliasiAmani-ze6mw
    @EliasiAmani-ze6mw 3 месяца назад

    Igitekerezo natanga nukwishyirahamwe tugakora ihuriro rizajya ridufasha kutibagirwa iyotwavuye nabakiriyo tukabafsha kuhatezimbere

  • @patrickmugisha9036
    @patrickmugisha9036 3 года назад +2

    Mwavuye munkambi mugataha?
    Brothers and sisters tugomba kumenya ubwenge tugataha urwanda rwifuza kutugira impunzi kugeza dushaje. Tugomba kuva mugasuzuguro kubuhunzi buragatsindwa.

  • @nikndela7078
    @nikndela7078 2 года назад +1

    Ntaheza haruta imulenge namasisi

  • @matundacharles7990
    @matundacharles7990 3 года назад +2

    Nawe wafunguye iyi Chene warakoze.Mukangurire abantu kujya iwabo ni heza

  • @sekajmv1185
    @sekajmv1185 Год назад

    Shakuba mumahanga bikwibahiza umuco w Inka? Uratinyuka ukanywa amata uhagaze ok Imana niyo yokubaha igihugu cyanyu

  • @EmmanuelNzitatira
    @EmmanuelNzitatira 3 года назад +2

    Byiza gusura ariko ibyo gutaha mumenye ko icyahabakuye kigihari. Uretse kwemeza ubuyobozi ku neza cyangwa ku nabi ntakindi kizabacyura

    • @matundacharles7990
      @matundacharles7990 3 года назад +1

      Abantu benshi basubiyeyo.Ntabwo umutekano ari muke nka mbere.

    • @dusabeange6385
      @dusabeange6385 3 года назад

      Njye ndahatinya pe kandi ariwacyu kubera intambara zihahora

  • @Abbey.k1
    @Abbey.k1 3 года назад +2

    Kudos to the commentator for a good narrative style.

  • @matundacharles7990
    @matundacharles7990 3 года назад +1

    Nibyo rwose iMasisi ni heza.Isi yose irahashaka.Ntabwo arimwe mwahahunga

  • @nyirahirwajeanne8938
    @nyirahirwajeanne8938 3 года назад +2

    Wawuuu,iwabowumuntu ntakahabure rwose bravoooo

  • @filleuwase6205
    @filleuwase6205 2 года назад

    Iwacu heza love cne Byaribyiza Kuhibera akaramata ark Umwanzi wibyiza Ntabura

  • @bortopraTv
    @bortopraTv 3 года назад

    Wawooo , Udusangije inkuru nziza .Igihugu gitezwa imbere nabanyiraco.

  • @muswatidaprince4125
    @muswatidaprince4125 2 года назад

    nanjye ndi m'u Rwanda ariko nimbona ubushobozi nzaza gusura masisi yacu kabisa

  • @yvonneyandereye5155
    @yvonneyandereye5155 2 года назад

    Mukomere muribigogwe turabakundacane nihodukomoka muri norw

  • @emmanuelsebagisha7737
    @emmanuelsebagisha7737 3 года назад +1

    The dream has come true.

  • @mutebutsiegide9186
    @mutebutsiegide9186 2 года назад

    ISHEJA TV,Turabashimira Mukomeze kubaka congo.

  • @masisijomba5659
    @masisijomba5659 3 года назад

    Niheza iwacu😭

  • @Tomtomrwandaofficial
    @Tomtomrwandaofficial 3 года назад

    Mugunga 🔥🔥🐐

  • @assumptaumwiza2515
    @assumptaumwiza2515 3 года назад

    Ntago biba byoroshye kubibara mwabantu mwe