Rwanda nziza (+lyrics) - Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe , 1980, Rwanda
HTML-код
- Опубликовано: 2 янв 2025
- Tuje twese abakuvuga,
Twese abawe Rwanda nziza ubyiruye turitabye,
Tugutuye imigambi yacu myiza yo gusingiza izina ryawe.
Twagambiriye imihigo yo kukulirimba duhiga,
Tudakuramo
Twaje kwibuka ibyo abatubyaye batubwiraga:
Yuko Rwanda ntawe uzakwanga mu bo wabyaye ngo azabeho.
Natwe tugutuye intege dufite
Zikurwanire ukure ujye ejuru.
Tuje mu nzira y'imena
Zakurwanyeho ngo umwanzi ataguta mu mahina
Intarutinya wagabye aho ruremye,
Zaharwanye urw'umuziringano.
Hari izo wagabye iyo bigwa,
Ziharema inkiko rirakeka
Rihashya ababisha,
Zaririmbaga iryo zina ryawe
*Ntabwo zigeze zibwira ko nkazo
Zagukingirira umwanzi ateye, zari ingeli*
Natwe abana bawe twese uko tuli
Ni ugustindira urutubyiruye.
Burya imihigo y'imena
Ntago icuka kandi uhora wunguka ababyiruka
Hari abazanye indi migabo myiza
Amarembo yawe barayagura.
Baje kwibuka ko imuhana
Naho haba intwali zitagayitse
Bati twuzure, maze twunguka amaboko yabo
Byatumye duhosha ibyo kumashana
None nta ngogo ziba igitambo, byarashize
Iyo ntego twese tubyinilira
Rwanda nziza, ni yo igukwiriye.
Abaguhimbye ntibasigare,
Nabo barimo indasumbwa dukunda gusingiza
Hari abazi inganzo nziza y'ireme,
Bayicyamura ugataramirwa
Reba abisi cyangwa abasizi
N'ab'umuhogo mwiza cyangwa inanga
Ntibasigare
Bose balirimba Rwanda nziza
Abana bawe aho bari hose,
Abo tutavuze kandi ali intwali ujye ubamenya
Rwanda nziza izo ntwali zose mvuze
Zambike umudende w'imihigo
Intarutinya twese uko turi
Twahigiye gusa n'imena nkuru z'inyamibwa
Reba abali b'umucyo bakuvuga,
Abasaza babo basuka ibyivugo.
Umugambi ni umwe rukumbi
Ni ugukuza intambwe y'aba mbere
Bagusingiza
Tugutuye n'ubu buto bwacu
Tugutuye imigambi idatsimburwa
Ni uguhora twatana dutwaza ngo ujye imbere
Rwanda nziza uragahora ubyirura
Rwanda nziza nzajya ngusingiza.
(Rwanda nziza, Sipriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1980, Rwanda)
Bamuvukije u Rwanda rwiza yaririmbye kandi yifuzaga kubamo ariko yasize izina ryiza n"inyigisho nyinshi
Iyi ndirimbo intera ikiniga ukuntu 💔mba numva isa niri kunshorogotora mu mutima💔kuko inyibutsa byinshiiii 😭noneho abo basaza amajwi yabo binikiza anyibutsa mo abitwaga ba Rwayitare sinzi niba bo bararokotse😭 wa ndirimbo we urandiza ukantera irungu ryinshi kuko ububiyemo byinshiiii ntarondora ☺️
Komera.
👍